MISSION AND FUNCTIONS 

 

The general mission of the Ministry of Justice/Office of the Attorney General is to organize and to oversee the promotion of the rule of law, law enforcement and justice for all. Specifically, the Ministry of Justice/Office of the Attorney General is responsible for:  Read More

Abakozi b'Indashyikirwa

 
FURAHA David
NDEZE BUTOYI Yvette
26.06.2017 16:09 Age: 29 days

N’ubwo urugiye kera ruhinyuza intwari, Abasesero babaye intwari kugeza ku munota wa nyuma – Minisitiri Busingye

Ku wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2017, abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera barangajwe imbere na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta basuye urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, banaganira n’abaturage baturiye urwibutso, harimo n’abarokoye aho I Bisesero.

Uru ruzinduko rwari rugamije gusobanukirwa n’ubwicanyi bwabereye i Bisesero, gufata mu mugongo abarokotse ubwo bwicanyi ndetse no gusobanukirwa n’ubutwari bwaranze abatutsi ba Bisesero bahanganye n’Interahamwe kugeza ku munota wa nyuma.

Mu buhamya bwatanzwe n’uwarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi I Bisesero, Bwana Nzabahimana Eric, yadusangije inzira y’umusaraba banyuzemo, haba umwana, umugore ntawe utaragize uruhare mu guhangana n’Interahamwe, n’ubwo byagezeho Interahamwe zikajya gushaka amaboko hirya no hino kugira ngo zibashe kwica Abasesero. Ati “Interahamwe zagezaho zitabaza n’abasirikare b’Abafaransa. Abo bafaransa nyamara twari twabatakiye ngo badutabare, birengagiza ubukana bw’ubwicanyi badusubiza ko bazadutabara nyuma y’iminsi itatu.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta mu ijambo rye, n’ikiniga cyinshi yasabye umunota wo kwibuka Abatutsi bose bazize Jenoside by’umwihariko Abasesero. Minisitiri Busingye yagarutse cyane ku butwari bwaranze Abasesero n’uko bagerageje kwirwanaho mu gihe baterwaga n’Interahamwe zaje gutizwa umurindi no gushyigikirwa n’ingabo z’Abafaransa zari mu cyitwa “OPERATION TURQUOISE”.  

Yagize ati “ku ruhande rumwe, Bisesero ni hamwe mu hantu mu Rwanda twibukira ubutwari bw’Abanyarwanda bahigwaga, n’ubwo urugiye kera ruhinyuza intwari, ariko Abasesero babaye intwari kugeza ku munota wa nyuma. Twibuke ko Jenoside yahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo kubera ko abandi bari babatereranye. Ku rundi ruhande, Bisesero ni hamwe mu hantu hagaragaza ukwivaga kw’amahanga mu byaberaga mu Rwanda, aho bativanze mu buryo busanzwe ahubwo bakerura bafasha Interahamwe kwica abantu ubundi amahanga yavugaga ko yaje kurinda.”


Share Button