Gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no kugira uruhare mu butabera nsanasano ni umusingi w’ubutabera

Ku wa mbere tariki ya 04 Nzeri 2023 mu cyumba cy'inama cy'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Abakozi b'Inteko Ishinga Amategeko, aba Komisiyo y'Abakozi ba Leta, ab'Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta n'aba Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu baganirijwe na Minisiteri y'Ubutabera kuri Politiki y'Ubutabera Mpanabyaha no kuri Politiki yo Gukemurira Amakimbirane Hatisunzwe Inkiko.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije, Me Mbonera Théophile yabwiye abitabiriye ikiganiro ko gukemurira amakimbirane hatisunzwe Inkiko byahozeho na mbere mu muco w'abanyarwanda. Ati: "Icyo iyi Politiki izanye ni uguha umurongo ufatika ibyari bisanzwe bikorwa."

Yanavuze kandi ko Politiki y'Ubutabera Mpanabyaha igamije kugorora uwakoze icyaha akagaruka mu muryango nyarwanda awufitiye umumaro kandi yiyunze n'uwakorewe icyaha.

“Gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no kugira uruhare mu butabera nsanasano ni umusingi w’ubutabera bwunga, bwihuta, budahenze kandi budaheza.”

“Umuco wo gukemura amakimbirane mu bwumvikane ukomoka mu mateka yacu. Tuwusigasire twubake u Rwanda twifuza.”

“Twese dufatanye gukumira ibyaha tugire uruhare mu butabera bugorora uwakoze icyaha bugafasha uwahohotewe.”

“Umuryango utekanye, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi  bashyigikiwe n’inzego zibifitiye ububasha.”

Topics


Rwanda Hosts African Regional Convening on Nationality Rights and Eradication of Statelessness

Rwanda is hosting the African Regional Convening on the AU Protocol on Nationality Rights and the Eradication of Statelessness in Africa, bringing…

Read more →

Rwanda Hosts 15th African Society of International Law Conference on Reparations

Rwanda hosted the 15th Annual Conference of the African Society of International Law (AfSIL) on 6–7 November 2026, bringing together legal scholars,…

Read more →

Rwanda Validates Second National Human Rights Action Plan for 2026/27–2030/31

The Ministry of Justice, in partnership with the National Commission for Human Rights and the Legal Aid Forum (LAF), convened a stakeholder validation…

Read more →

Review of Rwanda’s Fifth Periodic Report under the International Covenant on Civil and Political Rights

The UN Human Rights Committee has concluded today its review of Rwanda’s Fifth Periodic Report under the International Covenant on Civil and Political…

Read more →

36 Justice Sector Professionals Strengthen Skills in Alternative Dispute Resolution

The Ministry of Justice, in partnership with the United Nations Development Programme (UNDP), organised a capacity-building training for 36 Justice…

Read more →

Government Legal Advisors discuss strengthening transparency, accountability and inclusive participation

On 25 September 2026, Government legal advisors from central and local government institutions convened at Gasabo District Headquarters to strengthen…

Read more →

Ihererekanya bubasha hagati y’ abayobozi bashya n’abayobozi bacyuye igihe muri Minisiteri y’Ubutabera

Uyu munsi ku wa 24 Nzeri 2026, abayobozi bashya muri Ministeri y’Ubutabera baherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Nzeri 2026…

Read more →

MINIJUST Raises Awareness on Human Trafficking Prevention and on ADR in Rubavu

On 15 September 2026, the Ministry of Justice, in partnership with UNDP, conducted a community awareness caravan in Rubavu District to raise awareness…

Read more →

MINIJUST and Swiss Delegation Visit Karongi District to Review Access to Justice and ADR Initiatives

A delegation led by H.E. Gilles Cerutti, Ambassador of Switzerland to Rwanda, and the Permanent Secretary/Solicitor General at the Ministry of Justice…

Read more →
-->