Uwangiza umwana ntago aba yifuza aheza h’u Rwanda – Amb. Nyirahabimana Soline
Ku wa 15 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibyerekeye itegeko Nshinga n’andi mategeko, Amb, Nyirahabimana Soline yifatanyije n'abayobozi n'abaturage b'akarere ka Gatsibo mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi k'ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, bufite insanganyamatsiko "Turengere umwana, twubake u Rwanda twifuza."
Mu ijambo rye, Amb. Nyirahabimana Soline yagaragaje impungenge z'uko mu bibazo bikomeye byugarije umuryango nyarwanda, ikibazo cy’abana n’abangavu basambanywa bagaterwa inda hamwe n’ihohoterwa, biri mu bibazo bikomeye kandi bigomba kurandurwa.
Ati: "Twese dukwiye gufatanyiriza hamwe mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana kuko RIB n’izindi nzego zibishinzwe ntago zizajya muri buri rugo ngo zimenye ko hari uwahohotewe. Nta n’umuntu ukwiye kugira ubwoba bwo gutanga ikirego igihe amenye umwana wahohotewe kuko iyo ubicecetse ubizi uba uhishiriye icyaha ku buryo ushobora kubihanirwa"
Yasabye ababyeyi gufashanya bakarengere abana bacu. Ati: "Ntidukwiye kwemera ko abana bacu baducika tureba. Ntidukwiye kwemera ko bavutswa ahazaza habo. Nibo Rwanda rw’ejo. Igihugu cyacu tureke kukiraga abatakifuriza ineza kuko uwangiza umwana ntago aba yifuza aheza h’u Rwanda."
Abayobozi mu nzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, abanyamadini, ibigo by’amashuri, yabasabye gusenyere umugozi umwe. Umugozi wo kurerera u Rwanda abana bazima bazira ihohoterwa, bazira ibiyobyabwenge, bazira ikibi cyose.
Topics
On 23 June 2026, the Ministry of Justice, in partnership with UNICEF Rwanda, convened a Stakeholders’ Dialogue on Advancing Child Justice in Rwanda,…
Rwanda convened the Africa’s Attorneys General Forum in Kigali from 5–7 May 2026, in partnership with the World Bank Group, ICSID, MIGA, AFC, IFC, and…
The Ministry of Justice, in partnership with the Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC) and the European Union (EU), conducted an ADR…
From 29 March to 1 April 2026, the Ministry of Justice, in partnership with the European Union, organized a specialized Alternative Dispute Resolution…
The Ministry of Justice, in collaboration with International Alert, officially launched Alternative Dispute Resolution (ADR) Clubs in Rwanda on 31…
On 13 February and 30 March 2026, the Ministry of Justice held workshops on contract management to strengthen the capacity of procurement officers,…
Today on the 18th of March, a hearing of the case involving Rwanda v. UK at the Permanent Court of Arbitration in The Hague has commenced. It is…
From 26th to 27th February 2026, the Institute of Legal Practice and Development (ILPD), in partnership with UNICEF Rwanda, convened a two-day…
From 22 to 24 December 2025, the Ministry of Justice, in partnership with the ADR Operationalization Project, organized two key training sessions…